Catholic University of Rwanda

Musenyeri Philippe Rukamba yaremye agatima abasoje amasomo muri Kaminuza Gatolika


Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe yasabye abarangiza amasomo by’umwihariko abo ku rwego rwa kaminuza kuba umusemburo w’impinduka bahereye aho batuye, birinda gucika intege bitewe n’imbogamizi bahura na zo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 392 basoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.

Yabibukije ko imiterere y’Isi igaragaza ko abantu bashobora guhura n’ibibazo ariko bakabisohokamo.

Ati “Mwanyuze mu bihe bikomeye bya Covid-19 yatumye no kwigisha bigenda biruhanya ariko ibyo bihe mwabiciyemo, bivuga ko ingorane abantu bashobora kunyuramo zishobora kurangira.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda yemereye Kaminuza Gatolika gukorera mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bateze imbere uburezi mu Rwanda.

Yibukije ko ibibazo byose bigira ibisubizo asaba abasoje amasomo kwirinda gucika intege bitewe n’ibihe bagezemo.

Ati “Kaminuza yigisha guhorana amizero wiringiye kurangiza ibibazo byawe n’iby’abandi. Ntimugacike intege ibibazo byose bigira ibisubizo; kwiga ni ukumenya ko ejo hazaza hashobora kuba heza. Ni ukubwira abakiri bato ko batagomba gutinya ejo hazaza bumva ko ntacyo bashoboye.”
Yabasabye kurangwa n’urukundo baharanira gukora ibikorwa byiza kuko hari abantu benshi bize ariko bagakora ibikorwa bibi byateje Isi ibibazo.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bagaragaje ko biteguye gukora biteza imbere kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y’abarutuye.

Nyakurama Esperence yavuze ko gutanga serivisi nziza biri mu bizamufasha kugira uruhare mu kubaka sosiyete.

Ati “Niba narize ubuvuzi ngomba kujya mu mwuga nkawukora neza kandi nkatanga serivisi nziza ku baturage, ni bwo nzaba ndi gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yakomeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ako karere mu buryo butandukanye burimo no gufasha abakozi bako kongera ubumenyi.

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangiye imirimo mu 2011/12 kuri ubu ikaba yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi ku banyeshuri 392 basoje amasomo mu mashami atandatu.

Abasoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda bibukijwe ko ibibazo byose bigira ibisubizo basabwa kwirinda gucika intege bitewe n’ibihe bagezemo.

Abatsinze neza bahawe ibihembo bitandukanye

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo bagaragaje ko biteguye gukora biteza imbere kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y'abarutuye

Gutanga impamyabumenyi byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe yasabye abarangiza kwiga amashuri by'umwihariko abaminuje, kuba umusemburo w'impinduka bahereye aho batuye

Leave a Reply

CUR News


Participation of Catholic University of Rwanda in the African Congress on Education

Thursday - 14.Dec.2023

Read More
The CUR got accreditation of 8 new programs in education

Friday - 10.Nov.2023

Read More
The Catholic University of Rwanda got a certificate of appreciation for the partnership with save sector in improving the Quality of life of the people of the sector on Rwanda Independence day

Wednesday - 05.Jul.2023

Read More
CUR staffs and students in commemorating Rwanda Tutsi Genocide in 1994

Wednesday - 31.May.2023

Read More

More news

29

Teachers

500

Courses

1002

2

Place