About CUR
O
O
Ikiganiro mbwirwaruhame ku kwizihiza umunsi wa 67 w'amasezerano mpuzamahanga yo kuwa 9 Ukuboza 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside
Audi et Aude
|  Contacts    ||  A to Z index  ||  Webmail  |
  STUDENTS::  STAFF::  ALUMNI::
 
 
 


Mu kiganiro mbwirwaruhame Honorable Sénateur Dr. Célestin SEBUHORO yagiranye n'abanyeshuli ndetse n'abakozi bo muri CUR, haganiriwe ku ngingo ziganisha ku kwizihiza umunsi wa 67 w'amasezerano mpuzamahanga yo kuwa 9 Ukuboza 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, ku bufatanye n'a Komisiyo y'Igihugu yo ku rwanya Jenoside (CNLG).
Mu kiganiro hifashishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragazwa kandi hasobanurwa uburyo habayeho uburangare no gutereranwa ku Rwanda byabayeho kugeza aho "never again" yaje kutubahirizwa nyuma y'amasezerano yari yarashyizweho umukono muri 1948.
Mu bibazo nibitekerezo byatanzwe hibajijwe icyizere u Rwanda rwashingiraho kugirango abanyarwanda bizere ko abashinjwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bacumbikiwe n'igihugu cy'Ubufaransa (France) cyane abasirikari n'abandi bari mu buyobozi bw'icyo gihugu muri 1994 n'a mbere yaho bashyikirizwe ubutabera. Mu gusubiza, Senateri Dr Sebuhoro, yavuze ko Leta y'u Rwanda izakomeza gukora ubuvugizi inasaba ko abo bose bakekwaho icyaha cya Jenoside bakurikiranwa aho baba baherereye hose ku Isi. Mu bindi hifujwe ko hagenwa ikigega cyihaliye gishinzwe gufasha no kunganira abanyarwanda bifuza gukora ubushakashatsi no kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukomeza kwigisha, kuvuga ukuri no gukumira Jenoside. Hashinzwe kandi "Never again club" imwe mu nshingano zayo ikaba ari ukwigisha amateka yaranze Jenoside, gukumira Jenoside no gukangurira abandi kwirinda imyumvire mibi yahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gusoza iyi mbwirwaruhame, Umuyobozi wa Kaminuza yakanguriye kandi ashishikariza abanyeshuli ndetse n'umuryango mugari wa CUR kuguma mu murongo mwiza Leta yacu yashyizeho wo gukumira no kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo ndetse anabashishikariza gukunda gusoma amateka. Ati "gukunda gusoma nibyo biguha kumenya". Umuyobozi wa Kaminuza, yashimiye kandi Ubuyobozi bw'Igihugu by'umwihaliko Senateri Dr. Célestin ku kiganiro cyiza ndetse n'ibitekerezo n'inama nziza zubaka.
 
 

CONTACT
P O. Box: 49 BUTARE - RWANDA
Tel.no :( 00250) 0252 530893
Fax no: (00250) 0252 530627
Web: http:// www.cur.ac.rw
E-mail:  catholic.university.rwanda@gmail.com
We are here to hear from you
USEFUL LINKS