About CUR
O
O
Abadepite bo mu Inteko Ishinga Amategeko y' u Rwanda basuye CUR
Audi et Aude
|  Contacts    ||  A to Z index  ||  Webmail  |
  STUDENTS::  STAFF::  ALUMNI::
 
 
 
Abadepite bo mu nteko Ishinga amategeko y' u Rwanda bagize Komisiyo y' Ububanyi n' Amahanga, ubutwererane n' Umutekano none  taliki ya 24 Ukwakira 2016, basuye Kaminuza Gatolika y'u Rwanda ishami ryayo riherereye i Save.

Iyi Komisiyo yasuye CUR igizwe na  Honorable Nyiragwaneza Athanasie (ukuriye iyi Komisiyo), Honorable Rwandama John, Honorable Nyiramadilide Fortunée na Honorable Rwigamba Emmanuel.

Bari baherekejwe na Nyakubahwa Umuyobozi w' Akarere ka Gisagara, Umunyamabanga w' Akarere ka Gisagara ushinzwe Imibereho Myiza, Ukuriye ingabo, Ukuriye Police National mu karere ka Gisagara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Save, Ushinzwe ICT mu Karere ka Gisagara.

Ni muri gahunda yo kugenzura ikoreshwa ry' ibikoresho bya IT byatanzwe nk' inkunga na Leta y'u Rwanda ifatanyije n' abaterankunga bo mu muryango w' Ibihugu by' Uburayi (European Union).
Mu byaganiriweho, hagaragajwe kandi hasurwa ibyo ibikoresho byatanzwe, akamaro byagiriye CUR nka University, herekanwa n'ikoreshwa ryabyo.
Mu bindi, Vice Rector Administration and Finance wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, yashimiye cyane Leta y' u Rwanda kubw' iyo nkunga nziza yatanzwe ndetse anishimira imikoranire myiza iri hagati ya Leta n'Ishuli.
Amafoto arebana n' iyi nkuru murayasanga hano.
 
 


CONTACT
P O. Box: 49 BUTARE - RWANDA
Tel.no :( 00250) 0252 530893
Fax no: (00250) 0252 530627
Web: http:// www.cur.ac.rw
E-mail:  catholic.university.rwanda@gmail.com
We are here to hear from you
USEFUL LINKS